wex24news

Urukiko rwatesheje agaciro icyemezo kibuza imyigaragambyo muri Nairobi

Kuri uyu wa Kane, Igipolisi cya Kenya cyagerageje guhagarika imyigaragambyo rwagati mu murwa mukuru wa Nairobi gusa urukiko rwitambitse iki cyemezo.

Kenya: Urukiko rwatesheje agaciro icyemezo kibuza imyigaragambyo muri Nairobi

Polisi yashyizeho iryo tegeko ivuga ko imyigaragambyo yahitanye nibura abantu 50 kuva yatangira hashize ukwezi, yacengewemo n’udutsiko tw’abagizi ba nabi.

Impirimbanyi zimwe zari zahamagariye abantu guterana kuri uyu wa Kane bafite ibikoresho byo gukambika muri Parike ya Uhuru yegeranye n’umujyi rwagati, mu gihe abapolisi benshi bari muri Nairobi.

Imyigaragambyo iyobowe n’urubyiruko hirya no hino muri Kenya yamagana izamuka ry’imisoro yarakomeje na nyuma y’uko Perezida William Ruto akuyeho amategeko akirukana guverinoma hafi ya yose.

Abayoboye imyigaragambyo bavuga ko bifuza ko Perezida Ruto yakwegura kandi bagasaba ko habaho amavugurura arandura ruswa n’imiyoborere mibi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *