wex24news

yifatiye ku gahanga Ababiligi bari ‘barahishe’ Gasegereti

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yifatiye ku gahanga abakoloni b’Ababiligi ashinja gusiga bahishe amabuye y’agaciro y’igihugu cyabo yo mu bwoko bwa Gasegereti.

Uyu Mukuru w’Igihugu yatemberejwe ku musozi wa Murehe uherereye mu ntara ya Kirundo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2024, yerekwa uburyo ukungahaye ku mabuye y’agaciro, yiganjemo Gasegereti.

Umuyobozi wa Sosiyete BIMECO icukura Gasegereti na Coltan yamusobanuriye ko ubushakashatsi bwahakorewe mu gihe cy’umwaka n’igice, bwagaragaje ko hari amabuye apima toni 12.700.000.

Uyu muyobozi yabwiye Ndayishimiye ati “Kera abazungu barayacukuraga cyane rwose aha ngaha muri Murehe. Hanyuma abazungu bagiye, bafunga n’amabeto, ni twebwe twayazibuye.”

Perezida Ndayishimiye yasubije uyu muyobozi ati “Kwari ukugira ngo ntituyabone. Baragiye baratwara, tubonye ubwigenge, baravuga ngo mwese muyabure. Bakaduseka ngo turi abakene kandi bazi aho twakura ubutunzi. Dukomeza gusaba imfashanyo, bazi ko dufite ubutunzi aha ngaha?”

Uyu Mukuru w’Igihugu wari winjiye mu nzira yo munsi y’ubutaka yakozwe n’abacukura aya mabuye, yavuze ko ibyiza by’u Burundi byatangiye kuboneka, ateguza ko Satani ari gutekereza kubitobanga.

Ndayishimiye yavuze ko aba Barundi ahamya ko bakoreshwa na Satani bashobora kwegerwa n’abanyamahanga batifuza ko u Burundi butera imbere kugira ngo basenye umushinga wo kubyaza umusaruro aya mabuye y’agaciro.

BIMECO yasezeranyije Ndayishimiye ko iteganya kuzana ibikoresho bifite ubushobozi bwo gucukura toni eshanu z’amabuye ku munsi, uyu Mukuru w’Igihugu asubiza ko yazagura peteroli idashobora gushira.

Ababiligi bategetse u Burundi kuva mu 1916 kugeza mu 1962 ubwo bwabonaga u Bwigenge. Umuyobozi wa BIMECO yasobanuye ko muri iyi myaka yose, bacukuraga amabuye y’agaciro ku musozi wa Murehe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *