wex24news

APR FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yatsinzwe na Red Arrows yo muri Zambia penaliti 10-9 ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA Dar Port Kagame Cup 2024, ryaberaga muri Tanzania, APR FC ibura amahirwe yo gukuraho agahigo gafitwe na Rayon Sports na ATRACO FC.

Ni umukino APR FC yatangiye igerageza amahirwe kenshi imbere y’izamu rya Red Arrows mu minota itanu ya mbere ariko ntihirwe ahubwo ku munota wa 8 iyi kipe yo muri Zambia ibona penaliti ku ikosa ryakozwe na Byiringiro Gilbert.Uyu mupira watewe na Ebengo Ikoko ariko munyezamu wa APR FC Pavelh Ndzila yongera kuyitabara ayikuramo.

APR FC itifuzaga gutakaza igikombe yakoze ibishoboka byose ari nako isimbuza ku munota wa 72 ikuramo Nshimiyimana Yunusu aha umwanya Aliou Souane mu bwugarizi mu gihe ku munota wa 84 yakuyemo Mugisha Gilbert ishyiramo Tuyisenge Arsene gusa iminota 90 irangira ikiri inyuma n’igitego 1-0 aho amahirwe yari asigaye yari mu minota itanu y’inyongera.

Umunota wa kabiri muri izi nyongera wabaye ingenzi kuko APR FC yishyuye igitego yari yatsinzwe ubwo Umunya-Ghana Richmond Lamptey yahaga umupira Umunya-Mauritania Mamadou Sy na we wacenze myugariro wa Red Arrows atera umupira neza uruhukira mu izamu,iminota yongeweho nayo irangira banganya 1-1 hitabazwa iminota 30 y’inyongera.

Muri iyi minota 30 amakipe yombi yagerageje uburyo bwatuma hadaterwa penaliti ariko ntihagira nimwe ibona igitego cya kabiri nayo irangira bakinganya igitego 1-1 aba arizo zitabazwa.

APR FC yatsinzwe na Red Arrows ku mukino wa nyuma inanirwa gutwara igikombe cya CECAFA KAGAME CUP ibitse inshuro eshatu zose yatwariye mu Rwanda

Ikipe ya APR FC yananiwe gutwara igikombe cyari kuba icya karindwi gitashye mu Rwanda muri rusange, kikaba icya kane kuri yo ariko nanone ibura amahirwe yo gukora amateka yakozwe na Rayon Sports mu 1998 ndetse na ATRACO FC mu 2009 zatwariye CECAFA Kagame Cup hanze y’u Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *