wex24news

asanga Ukraine ikwiriye gusanga ibisasu mu Burusiya akaba ari ho ibishwanyuriza

Kuri iki Cyumweru, Perezida wa Ukraine yatangaje ko igihugu cye gikeneye ibisasu byo mu bwoko bwa misile ziraswa kure kugirango kirinde imijyi yacyo n’ingabo ziri ku rugamba anasaba Uburenganzira bwo kuzikoresha imbere mu Burusiya.

President Zelensky

Volodymyr Zelensky avuga ko byafasha gukumira ibitero zigabwaho n’ingabo z’u Burusiya zikoresheje ibisasu bya bombe n’indege za gisirikare zitagira abapilote.

Perezida Zelenskyy yabitangaje nyuma y’igitero gikomeye u Burusiya bwagabye kuri Ukraine bukoresheje indege zitagira abapilote n’ibisasu bya misile.

Ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere zatangaje ko zashwanyagurije ibyo bisasu mu kirere mbere y’uko bigera mu murwa mukuru.

Zongeyeho ko mu ndege 39 za gisirikare zitagira abapilote, Ukraine yashwanyurije 35 muri zo mu kirere igashwanyuza n’ibisasu bibiri bya rutura byo mu bwoko bwa misile, yavuze ko ibyo bisasu byose byari byarashwe mu turere twayo 10 dutandukanye, ariko umubare w’ibisasu byari byarashwe bigamije umurwa mukuru Kyiv, ntiwahise umenyekana.

Serhiy Popko, uyobora ingabo zirinze umurwa mukuru Kyiv, yatangarije ku rubuga rwa Telegram ko nta bahitanywe na byo cyangwa ibyangiritse ku buryo bugaragara.

Perezida Zelensky yavuze ko Ukraine ikwiriye gusanga ibisasu nk’ibi mu Burusiya akaba ari ho ibishwanyuriza itarinze gutegereza ko biraswa mu kirere cyayo kuko abona byagabanya ibitero u Burusiya bugaba kuri Ukraine.

Yongeye gusaba ibihugu by’u Burayi bishyigikiye Ukraine kuyemerera gukoresha misile zirasa kure ku Burusiya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *