wex24news

Ibikoresho by’ubuvuzi u Rwanda rwakiriye byagejejwe mu bitaro

Nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima yakiriye ibikoresho bigezweho byaguzwe na Leta y’u Rwanda, ubu ibi bikoresho byamaze gushyirwa mu mavuriro kugira ngo bifashe abaganga gusuzuma indwara no gutanga ubuvuzi bunoze.

Image

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga, ni bwo yakiriye ibikoresho byifashishwa mu gusuzuma no gufotora umubiri w’umuntu byaguzwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’uruganda rwa Siemens Healthineers.

Leta y’u Rwanda ivuga kop ari intambwe ishimishije muri gahunda yo kwegereza abaturage serivisi zinoze zo gusuzuma indwara hifashishijwe ibikoresho bigezweho by’ikoranabuhanga.

Ibikoresho byakiriwe byagejejwe mu bitaro birimo CT Scan yo mu bwoko bwa Somatop go Top Akamaro.

lyi mashini yifashishwa mu gutanga amashusho-mubyimba (3-D) y’abarwayi agaragara neza cyane (High Resolution). Yifashishwa cyane cyane mu gufotora umutima n’ubwonko mu gihe umuganga akeneye kumenya imiterere ngingo.

CT Scan kandi itanga amashusho yuzuye y’uko urugingo mu mubiri rumeze ndetse iyo bikenewe ikagaragaza n’uburyo amaraso atembera imbere muri izo ngingo. Ibi bituma umuganga abasha gufata icyemezo cy’ubuvuzi bukenewe hakiri kare bityo n’umurwayi ntatinde mu bitaro.

Izindi mashini zaje ni izitwa Fluoroscopy machine zo mu bwoko bwa Luminos Impulse. Iyi mashini yifashishwa cyane cyane n’umuganga mu gihe arimo kubaga umurwayi. Imufasha kureba mu mubiri cyane cyane iyo hari ingingo ziri kunyeganyega.

Mu mashini kanzi zaje harimo izitwa “Ultrasound machines” zo mu bwoko bwa “Sequoia and Acuson P500”. Ni imashini zifasha umuganga kureba imbere mu mubiri w’umuntu.

Umuganga azifashisha cyane cyane ku babyeyi batwite harebwa uko umwana ameze mu nda. Zifasha kandi mu kugaragaza inyama zo mu nda, imiterere y’imikaya, umutima n’imitsi itwara amaraso mu mubiri.

Nanone kandi  mu zindi mashini zaje harimo “X-Ray machine” yo mu bwoko bwa Multi Impact E, ikaba ari imashini ifata amashusho y’ibice by’umubiri umuntu bikomeye nk’amagufwa cyangwa amenyo.

Ni imashini yifashishwa kandi igihe umuganga akeneye kureba ibindi bintu biri mu mubiri imbere nk’ibyuma bishobora kwinjira mu mubiri mu gihe cy’impanuka cyangwa ubwoko bumwe na bumwe bw’ibibyumba biri mu mubiri imbere.  

Minisiteri y’Ubuzima yemeza ko ibindi bikoresho biri muri iyi gahunda bizakomeza kwakirwa kandi bikwirakwizwe mu mavuriro atandukanye yo mu Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *