wex24news

Impanuka yakomerekeyemo babiri

Mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge haraye habereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi yavaga i Rubavu ijya i Kigali, abagenzi babiri barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda Emmanuel Kayigi yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wok u itariki 21 Nyakanga 2024 itewe n’umushoferi utaringanije umuvuduko neza.

Ati “ Harimo abantu 26 bose bahawe ubutabazi bw’ibanze barataha uretse abantu babiri baraye mu bitaro CHUK kubera gukmereka byoroheje”.

SP Kayigi avuga ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko byakozwe n’umushoferi ubwo yarageze mu ikorosi akananirwa kurikata.

Uku kunanirwa gukata ikoni umushoferi yahise agonga umukingo n’ipoto imodoka igusha urubavu ijya mu muhanda.

Mu butabazi bw’ibanze Polisi yatanze n’uko yamaze kugeza abagenzi kwa muganga kugira ngo bitabweho, ihita ikomeza ibikorwa byo gukura imodoka mu nzira kugira ngo ibindi binyabiziga bibone uko bitambuka.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda SP Emmanule Kayigi yibukije anagira inama abashoferi zo kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda amakosa ateza impanuka. Kwibuka ko batwaye ubuzima bw’abantu bakajya bitwararika mu migendere yabo, no kwirinda gucomora ibyuma byashyiriweho kuringaniza umuvuduko mu modoka ‘Speed governor” kuko bituma bakora impanuka kubera umuvuduko.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *