wex24news

Israel yagabye Igitero cyo kwihore muri Yemen 

Igitero gikomeye cy’indege cyahungabanyije umujyi wa Hodeidah ku cyambu cyo ku Nyanja Itukura nyuma y’umunsi umwe abayobozi ba Israel bahize ko bazihorera igitero cya drone kibasiye Tel Aviv.

featured-image

Ibitero by’indege byibasiye ibikorwa remezo byo gutunganya peteroli n’amashanyarazi, bituma umuriro mwinshi ugurumana.

Nibwo bwa mbere Yemeni yibasiwe ku mugaragaro kuva inyeshyamba z’Aba-Houthi zaho zatangira kurasa muri Israel hakoreshejwe misile na drone mu mwaka ushize.

Ibyo bitero byose byari byarahagaritswe, kugeza ku wa Gatanu ubwo igitero cyagabwe kuri Tel Aviv cyahitanye umuntu umwe gikomeretsa byibuze 10.

Kuri uyu wa Gatandatu nimugoroba, televiziyo ya Almasirah iyobowe n’umutwe w’Aba-Houthi muri Yemeni, yatangaje ko ibitero by’indege byibasiye umujyi.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bitashobotse kuyagenzura, yerekanye icyotsi n’umuriro mwinshi hafi y’icyambu. Almasirah yavuze ko igitero ahatunganyirizwa peteroli cyahitanye abantu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *