wex24news

January Makamba yakuwe ku mwanya wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’agateganyo ushinzwe itumanaho muri perezidansi, Sharifa Nyanga, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yakuyeho abaminisitiri babiri bakomeye ku Cyumweru mu mavugurura yakoze muri guverinoma.

featured-image

Kwirukanwa kwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, January Makamba na Minisitiri w’itangazamakuru, itumanaho n’ikoranabuhanga, Nape Nnauye byaje mu gihe hari ibihuha bivuga ko bateguraga rwihishwa kurwanya gushaka kongera gutorwa kwa Perezida Suluhu Hassan. Perezida Suluhu yatangiye imirimo nyuma y’urupfu rw’umuyobozi wari ukunzwe na rubanda, John Pombe Magufuli.

Nk’uko iryo tangazo rivuga, Jerry Silaa azasimbura Nnauye nka minisitiri mushya w’itangazamakuru, itumanaho n’ikoranabuhanga. Silaa yari minisitiri w’ubutaka, imiturire n’iterambere ry’imiturire y’abantu nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru, Anadolu Agency ivuga.

Deogratius John Ndejembi yagizwe minisitiri mushya w’ubutaka, imiturire n’iterambere ry’imiturire y’abantu. Mbere yo gushyirwaho, Ndejembi yari umunyamabanga wa Leta mu biro bya Minisitiri w’intebe (Ushinzwe Umurimo, Urubyiruko, Akazi n’abafite ubumuga).

Itangazo rikomeza rivuga ko, Ridhiwani Kikwete yagizwe umunyamabanga wa leta mu biro bya Minisitiri w’Intebe. Mbere y’ibi, Kikwete yabaye umunyamabanga wa leta wungirije mu biro bya Perezida ushinzwe imicungire ya serivisi za leta n’imiyoborere myiza.

Ni mu gihe Cosatto Chumi yagizwe minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije, asimbuye Mabrouk Nassor Mabrouk, uzahabwa indi mirimo.

Deus Clement Sangu yagizwe minisitiri wungirije mu biro bya Perezida ushinzwe imicungire ya serivisi za Leta n’imiyoborere myiza.

Dennis Lazaro Londa yagizwe minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bwa Afurika y’iburasirazuba, asimbuye Stephen Lujwahuka Byabato, wavanyweho.

Iri vugurura kandi ririmo ishyirwaho ry’abanyamabanga bahoraho n’abayobozi b’uturere, aho Eliakim Chacha Maswi yabaye umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Itegeko Nshinga n’amategeko ndetse naho Mary Gaspar Makondo agirwa umunyamabanga ushinzwe ubutegetsi mu karere ka Ruvuma.

Iri vugurura ryerekana imbaraga Perezida Samia Suluhu Hassan ari gushyira mu gushimangira ubuyobozi bwe no gukemura ibibazo by’imbere mu gihe yitegura kwiyamamaza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *