wex24news

M23 na RDC mu biganiro i Kampala

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23, kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga batangiye ibiganiro by’ibanga bigamije guhosha amakimbirane amaze imyaka irenga ibiri hagati y’impande zombi.

M23 na RDC mu mishyikirano i Kampala

Ni ibiganiro biri kubera i Kampala muri Uganda ku buhuza bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya, akanaba umuhuza mu bibazo bya Congo.

Mu babyitabiriye ku ruhande rwa M23 barimo Colonel René Abandi wahoze ari umuhuzabikorwa ushinzwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro uyu M23 yari yarasinyanye na Leta ya Congo.

Intumwa za Leta ya Congo ku rundi ruhande ziyobowe na Abbé Bahala Okw’Ibale Jean Bosco usanzwe ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi bayo (P-DDRCS).

Congo yatangiye ibiganiro rwihishwa na M23, mu gihe yari yararahiye ko nta biganiro izigera na rimwe igirana n’izi nyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga.

Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, U Bubiligi, u Bwongereza, Uganda yakiriye ibiganiro n’ibindi byinshi ku rundi ruhande byari bimaze igihe bibwira Leta ya RDC ko imishyikirano ari yo nzira yonyine yakemura amakimbirane amaze igihe abera mu burasirazuba bwa RDC.

Kugeza ubu hashize iminsi mike nta mirwano ihuza impande zombi nyuma y’agahenge k’iminsi 28 katangajwe na Amerika.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *