wex24news

Turkiya igiye kohereza muri Somaliya igisirikare gufasha gushaka peteroli na gaz

Turkiya igiye kohereza inkunga y’igisirikare cyo mu mazi muri Somaliya nyuma y’uko ibihugu byombi byemeranije ko Ankara izohereza ubwato bw’ubushakashatsi ku nkombe za Somaliya kugira ngo bufashe gushakisha peteroli na gaz.

Turkiya igiye kohereza muri Somaliya igisirikare gufasha gushaka peteroli na gaz

Ibiro Ntaramakuru bya leta, Anadolu, byatangaje ko Perezida Tayyip Erdogan yagejeje icyifuzo ku nteko ishinga amategeko ya Turkiya ku wa Gatanu, asaba uruhushya rwo kohereza ingabo za Turkiya muri Somaliya no mu mazi y’iki gihugu.

Iki cyemezo kije nyuma y’umunsi umwe minisiteri ishinzwe ingufu muri Turkiya itangaje ko Turkiya izohereza ubwato bw’ubushakashatsi ku nkombe za Somaliya mu mpera z’uyu mwaka gushakisha peteroli na gaz mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye bwa hydrocarubone hagati y’ibihugu byombi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Turkiya na Somaliya byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rwa gisirikare n’ubukungu mu ruzinduko rwa minisitiri w’ingabo wa Somaliya i Ankara.

Turkiya yarushije kuba inshuti magara ya Guverinoma ya Somaliya mu myaka ishize. Ankara yubatse amashuri, ibitaro n’ibikorwa remezo kandi itanga buruse ku Banyasomaliya biga muri Turukiya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *