Umusirikare w’umunya Afurika y’Epfo uri mu butumwa bwa SAMIDRC,muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishwe avuye kunywera mu kabari gaherereye I Goma.
Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko uyu musirikare ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi.Uyu akaba yiciwe mu gace ka Bujovu muri Komine ya Kalisimbi hafi y’ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Goma mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru.
Abamwishe bari bitwaje imbunda bamurasa urufaya rw’amasasu. Bamwe mu bakozi b’akabari kazwi ku izina rya Tarmac International yari avuye kunyweramo bahise batabwa muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.
Meya w’umujyi wa Goma,Timothée Mwisa Kyese, yavuze hakajijwe umutekano nyuma y’uru rupfu kugirango bakumire impfu za hato na hato.
Uyu musirikare yiyongereye ku bandi banya Afurika y’Epfo barenga bane biciwe muri iki gihugu.Ni ibintu byagiye bituma abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo busaba ko yakura ingabo muri iki gihugu.