wex24news

yaburiye urubyiruko rwifuza kwigaragambya

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yaburiye urubyiruko ruri gutegura imyigaragambyo yo kwamagana ruswa rwifuza kuzajya kuyikorera ku Nteko Ishinga Amategeko.

President Museveni: ‘Development Is The Destination’

Bamwe mu rubyiruko rwa Uganda bateganya ko tariki 23 Nyakanga 2024 bazigaragambya bagana ku Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, bagamije kugaragaza agahinda baterwa n’uko leta ntacyo ibafasha kubera ruswa yamunze benshi mu bayobozi.

Aba basore n’inkumi bashinja abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda kwijandika mu bikorwa bya ruswa bituma urubyiruko rubura ubushobozi bwo kwiteza imbere.

Mu ijambo Perezida Museveni yagejeje ku baturage kuri uyu wa 20 Nyakanga 2024, yavuze ko “kwigaragambiriza ahantu nka Kampala, aho abantu baba bacuruje ku muhanda, ese uzakandagira mu bicuruzwa by’abantu? Waba uri gukina, ntukagire mu mutwe wawe ibitekerezo nk’ibyo ntimuzashukwe ngo muzane akavuyo hano, mukandagire mu bicuruzwa by’abantu ku muhanda mwe mufite ibiryo bihendutse, ahandi abantu bari kurira kubera inzara none ngo murashaka kudutera hejuru? Muri gukina n’umuriro kuko tudashobora kubemerera kuduhungabanya.”

Museveni yakomeje avuga ko hari bamwe barimo n’abo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bakorana n’abanyamahanga bagamije guteza imvururu n’umutekano muke mu gihugu ariko ko nibikomeza uko hazafatwa ingamba zikomeye.

Ati “Abantu bamwe, baturuka mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bahora bakorana n’abanyamahanga ngo bateze imvururu muri Uganda. Abo bantu nta cyiza bifuza kandi bagomba kwitonda cyangwa se tuzabe nta yandi mahitamo dusigaranye atari ukubahiga.”

Yasabye urubyuruko ruri gutegura imyigaragambyo igamije kurwanya ruswa kwegera uwitwa Col Edith Nakalema wateguye imyigaragambyo mu 2019 akababwira uko byagenze, asaba abashaka gutegura imyigaragambyo bashobora kuyishyira ku Cyumweru, ku buryo nta bikorwa by’abantu bangiza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *