wex24news

yahagaritse urugendo rwo kongera guhatanira kuyobora

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko yahagaritse urugendo rwo kongera guhatanira kuyobora iki gihugu, mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo 2024.

Joe Biden yatangaje iby’iki cyemezo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, ashimangira ko “ari ku bw’inyungu z’ishyaka rye n’igihugu”.

Uyu mwanzuro uje habura amezi ane ngo Abanyamerika binjire mu matora y’Umukuru w’Igihugu, kandi ntiharamenyekana undi ugomba guhagarira ishyaka ry’Aba-Démocrates ngo azahangane na Donald Trump wamaze kwemezwa n’ishyaka ry’aba-Républicains. Gusa Biden we yavuze ko ashyigikiye Kamala Harris usanzwe ari Visi Perezida we.

Mu ibaruwa yashyize hanze, Biden yavuze ko “byari ibya agaciro gakomeye kuba Perezida wa Amerika, nubwo njye nashakaga kongera kwiyamamaza, nemera biri mu nyungu z’ishyaka ryanjye n’igihugu cyanjye kuva muri uru rugendo nkita cyane ku kuzuza inshingano zanjye mu gihe gisigaye kuri manda yanjye.”

Joe Biden afashe iki cyemezo nyuma y’ibyumweru byari bishize ashyirwa ku gitutu n’abo mu ishyaka rye bamusabaga guhagarika kwiyamamaza. Ni nyuma y’uko yari yagaragaje imbaraga nke mu kiganiro mpaka cyamuhuje na Trump muri Kamena mu 2024.

Joe Biden akimara gutangaza iby’iki cyemezo, Donald Trump byari byitezwe ko bazahatana, yavuze ko uyu mugabo azibukwa nka Perezida mubi Amerika yagize mu mateka.

Yakomeje avuga ko gutsinda Kamala Harris mu gihe Aba-Démocrates bamwemeza nk’umukandida wabo, byazamworohera kurenza uko yari kuzatsinda Joe Biden.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *