wex24news

yakiriye abamufashije mu bikorwa byo kwiyamamaza

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye abantu bari mu ngeri zitandukanye bagize uruhare mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye hirya no hino mu gihugu.

Perezida Kagame yahamagaye umuryango we awushimira uruhare bagira mu kumuba hafi. Ati: “Muvuga ko tubabera akabando, nanjye bambera akabando. Hari Ange wanjye n’umugabo we Bertrand, Ian, Yvan ndetse n’umukuru wundi w’urugo ndetse n’inshuti z’abana bacu, bakorana zikabatera imbaraga, ndetse zikabakomeza”.

Umukuru wundi w’urugo Perezida Kagame yavugaga ni Madamu Jeannette Kagame, wagiye agaragara ahantu hose Umukuru w’Igihugu yajyaga kwiyamamariza.

Perezida Kagame yashimiye kandi umuryango wa FPR Inkotanyi. Ati: “Ndashimira umuryango wundi wa FPR, harimo Vice Chairman, Secretary General, na Commisioners”.Commisioners ba RPF Ndabashimiye cyane, kuko RPF iri icyo iri cyo kubera mwebwe, ibikorwa byose ikora mubigiramo uruhare ndabashimiye”.

Perezida Kagame yashimiye muri rusange abantu bose bitabiriye, baba abikorera kuko bagize uruhare runini na bo mu gutuma ibikorwa byo kwiyamamaza bigenda neza kuva mu ntangiriro tariki 22 Kamena kugeza tariki 13 Nyakanga 2024, ubwo hakurikiragaho amatora ku itariki 14-15-16 Nyakanga 2024.

Muri ibi birori byabereye muri Kigali Convetion Centre, hari abahanzi batandukanye baherekeje umukandida wa FPR Inkotanyi mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.

Abo bahanzi barimo Butera Knowless, Danny Vumbi, Senderi Hit, Riderman, Dr Claude, Bruce Melody, Tom Close, Intore Tuyisenge, n’abandi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *