wex24news

yashimye imiyoborere myiza no kureba kure bya Perezida Kagame

Abantu basaga 400 barimo abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga ikorera muri Senegal, abayobozi mu nzego zinyuranye muri Senegal, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal, bitabiriye ibirori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rubohowe.

Ibyo birori byibanze ku kugaragaza ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwishimira iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza by’Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.

Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga, yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, agaragaza ko imiyoborere myiza no kureba kure bya Perezida Paul Kagame ari byo byabaye imbarutso y’umutekano n’iterambere by’u Rwanda anashima ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Senegal.

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yagize ati: “Kwizihiza uyu munsi muri Senegal, ni ikimenyetso cy’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Senegal. Ni n’igihe cyo kutwibutsa ubutwari n’ubudaheranwa byaranze Abanyarwanda barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bubakiyeho ubukungu n’iterambere n’ubu bakaba baharanira kurushaho kujya imbere”.

Mu ijambo rye, Bwana Mountaga DIAO, Minisitiri w’Ubukerarugendo n’Ubukorikori wari uhagarariye Guverinoma ya Senegal muri ibyo birori by’isabukuru y’imyaka 30 yagejeje ku bari aho ubutumwa bwa Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Diakhar FAYE, bwifuriza Abanyarwanda isabukuru nziza y’imyaka 30 yo kwibohora no kubashimira uko amatora y’Umukuru w’Igihugu yagenze neza yagaragaje intsinzi ya Nyakubahwa Paul Kagame. Minisitiri DIAO yanashimye umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’Ukwibohora k’u Rwanda byabaye muri Senegal byanaranzwe n’indirimbo n’imbyino zirata ibigwi by’ababohoye u Rwanda harimo Itorero “Igicumbi cy’Umuco” ry’Abanyarwanda baba muri Senegal n’umuhanzi w’Umunyarwanda Emmanuel Rusengamihigo n’Umunyasenegal Ablaye CISSOKO, uzwi cyane mu gucuranga igikoresho gakondo cya muzika kitwa Kora.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *