Minisiteri y’uburezi mu Rwanda ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe ibizamini bya leta no kugenzura amashuri ’NESA’, kuri uyu wa mbere yatangaje ko abanyeshuri barenga ibihumbi 200 ari bo bagiye gukora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 mu byiciro binyuranye.
Abanyeshuri baratangira ibizamini kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2024 ni abiga mu cyiciro rusange (S3), amashuri yisumbuye mu burezi rusange (S6), ay’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) n’Inderabarezi (TTC), ndetse n’abasoje bwa mbere mu ishami ry’ubuforomo n’ububyaza (Associate Nursing Program).
Biteganyijwe ko ibi bizamini bizakorwa guhera tariki 23 Nyakanga 2024 hanyuma bigasozwa kuri 02 Kanama 2024. Amasite azakorerwaho ibi bizamini ararenga 1000 nk’uko imbonerahamwe yatangajwe ibyerekana.
Umuhango wo gutangiza ibi bizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri 2023/2024 uzitabirwa na minisitiri w’uburezi aho urabera ku kigo cy’amashuri cya GS Remera Protestant giherereye mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa kabiri.
Bwa mbere abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuforomo n’ububyaza mu mashuri y’isumbuye barakora ikizamini cya leta. Abanyeshuri 203 baturutse mu bigo birindwi nibo bazabimburira abandi. 114 ni abahungu mu gihe 89 ari abakobwa.