wex24news

ibitero by’ingabo za Israel muri Gaza byahitanye abantu 84

Urwego rushinzwe Ubuzima mu Ntara ya Gaza muri Palestine, rwatangaje ko ibitero bishya Ingabo za Israel zagabye mu bice umunani bitandukanye bigize iyo ntara, byahitanye abantu 84 ashize abandi 329 barakomereka mu masaha 24.

Palestinian women walk by buildings destroyed in Israeli airstrikes in Nuseirat camp in the central Gaza Strip, October 16, 2023.

Itsinda ry’abanyamakuru ba Al Jazeera riri gutangaza imbonankubone ibiri kubera muri Gaza, ryatangaje ko bamwe mu biciwe muri ibyo bitero harimo Umuyobozi wa Hamas mu bya Gisirikare wabarizwaga muri Batayo yitwa Al-Qassam, n’abasirikare babiri ba Palestine bakoreraga mu Gace ka West Bank muri Batayo ya Al-Aqsa Martyrs.

Al Jazeera yatangaje ko kandi Israel ikomeje kugaba ibitero bya kirimbuzi birimo n’ibisasu bya misile muri Gaza yifashishije indenge zitagira abapilote (drones), ndetse ko ubu Ingabo za Israel zahinduye umuvuno zikaba ziri kwibanda ku bari kugerageza guhunga.

Inzego z’ubuzima muri Gaza kandi zatangaje ko kuva kuwa 07 Ukwakira 2023 ubwo Ingabo za Israel zatangiraga kugaba ibitero muri Gaza zimaze kwica abantu 39090, abandi 90147 bagakomereka.

Abinyujije ku Rukuta rwa X kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Katz Israel, yashinje Perezida Mahmoud Abbas wa Palestine kugirana amasezerano n’Umutwe witwaje intwaro wa Hamas ugenzura Intara ya Gaza muri Palestine, kugira ngo bazafatanye kuyobora iyo ntara mu gihe iyi ntambara yaba irangiye.

Minisitiri Katz Israel yavuze ko aho kugira ngo Perezida Mahmoud Abbas arwanye iterabwoba, ari gufatanya n’abicanyi bo muri Hamas ngo banagizwe n’abakora ihohotera rishingiye ku gitsina binyuze mu gufata ku ngufu, kandi ko ibyo bitazigera bikunda ko Hamas iyobora ako gace kuko izarimburwa na Israel burundu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *