wex24news

Indirimbo z’abahanzi nyarwanda z’ibihe byose kuri Spotify

Iyo utereye ijisho kuri uru rubuga ukararanganya amaso mu bahanzi b’Abanyarwanda bashyiraho ibihangano, baguha urutonde rw’uko ibihangano by’abahanzi byumvwa.

Mu ndirimbo icumi zacuranzwe cyane mu z’abahanzi nyarwada, Eloi El afitemo 4 zirimo iyitwa Africa to the World yumviswe n’abantu barenga miliyoni icyenda. Hari kandi All way ya kane yacuranzwe n’abarenga miliyoni eshanu.

Si izi gusa kuko n’iya gatanu kuri uru rutonde yitwa ‘To far gone’ ari iye yumviswe n’abarenga miliyoni enye mu gihe iya kane ye iri mu icumi za mbere ari iyitwa ‘Rest of my life’ yacuranzwe n’abarenga miliyoni eshatu.

Undi muhanzi ufitemo indirimbo nyinshi ni Meddy. Afitemo Slowly iri ku mwanya wa kabiri n’abarenga miliyoni umunani bayicuranze, anafiteho Dusuma yakoranye na Otile Brown wo muri Kenya iza ku mwanya wa 3 n’abayumvise barenga miliyoni 6.

Meddy anganya umubare w’indirimbo na Bruce Melodie kuko na we afiteho 2, aha hakaba harimo ‘Katerina’ yumviswe n’abarenga miliyoni 3 mu gihe Sawa Sawa yakoranye na Khaligraph Jones yo iri ku mwanya wa 8 n’abayicuranze barenga gato kuri miliyoni 3.

Abandi bahanzi bafite indirimbo kuri uru rutonde ni Andy Bumuntu ufiteho iyitwa ‘On fire’ nayo yacuranzwe n’abarenga miliyoni eshatu ikaba ku mwanya wa cyenda, mu gihe ‘Why’ ya The Ben na Diamond ariyo ya cumi n’abayicuranze barenga miliyoni ebyiri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *