Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko Paul Kagame ari we watorewe kuba Umukuru w’Igihugu n’amajwi 99.18%.
Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024, ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje burundu ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite, yabaye ku matariki ya 14, 15 na 16 Nyakanga 2024.
Abandi bakandida bahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ari bo Frank Habineza wari watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), yagize 0.50% naho Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga agira 0.32%.
Mi itangazo rigenewe abanyamakuru Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yasohoye kuri uyu wa Mbere, yashimiye Abanyarwanda bose bagize uruhare mu myiteguro, ubwitabire n’imigendekere myiza y’amatora, haba mu Gihugu ndetse no mu mahanga.