wex24news

Robertinho yongeye kugirwa umutoza wa Rayon Sports

Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunya-Brazil Robertinho uheruka kuyitoza mu myaka itanu ishize ariwe mutoza wayo mushya.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cy’umuterankunga wayo mukuru aho yanatangazaga gahunda y’ikiswe “Icyumweru cya Rayon Sports” kizasorezwa ku munsi w’Igikundiro “Rayon Sports Day “.

Rayon Sports iheruka gutwara igikombe cya shampiyona 2018-2019 ikaba yaragiheshejwe Robertinho wanayigejeje muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *