wex24news

Stade Amahoro irayiruta cyane

Nyuma yo gukabya inzozi zo gusura stade y’ikipe ya Chelsea (Stamford bridge), Nkusi Arthur yagaragaje ko yasanze Stade Amahoro iyiruta cyane nubwo yo ari iy’Igihugu indi ikaba iy’ikipe ku giti cyayo.

Ibi Nkusi Arthur yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, nyuma yo gusura iyi stade ndetse agasangiza amafoto abamukurikira.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Nkusi Arthur wari umaze gusura ‘Stamford bridge’ yagize ati “Stade Amahoro iri imbere cyane!”

Nkusi Arthur yavuze ko uretse kuba Stade Amahoro ari nshya, irusha ‘Stamford bridge’ kuba yubatse ku butaka bunini.

Ati “Iri ahantu hato ku buryo nabo ubwabo bategura ibyo kuyagura, Stade Amahoro yicaza abantu benshi kuyirusha kandi ifite ubwisanzure.”

Icyakora ku rundi ruhande, Nkusi Arthur yavuze ko ikintu yigiye muri Stade ya Chelsea ari uburyo babika amateka, ati “Bafite inzu ndangamurage ibitse amateka menshi, usanga 50% by’igihe cyo kuhasura ukimara bakwereka amateka y’ikipe.”

Nkusi Arthur avuga ko mu Rwanda hakenewe kubaka inzu ndangamurage mu bikorwaremezo nka Stade.

Ku rundi ruhande ahamya ko kuba stade Amahoro yaba iruta Stamford bridge nta gitangaje kibirimo, ati “Stamford bridge imaze imyaka myinshi kandi ni iy’ikipe mu gihe indi ari iy’igihugu, nibaza ko twakazigereranyije ibaye ari iya Rayon Sports.”

Nkusi Arthur amaze iminsi mu Bwongereza aho yerekeje agiye guhabwa impamyabumenyi ye y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza aho yize ‘Global digital marketing’ muri University of Essex iherereye i Londres.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *