Guverinoma nshya y’u Bwongereza yateguje ko muri iki cyumweru iteganya guha ubuhungiro abimukira benshi binjiye muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, biganjemo abaturutse mu bihugu birimo umutekano nk’u Buhinde, Vietnam n’ibindi.
Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda zari zaragiranye amasezerano yo kohereza abimukira i Kigali. Abarebwaga n’iyi gahunda ni abageze mu Bwongereza kuva muri Mutarama 2022.
Hashingiwe kuri iyi gahunda ya Guverinoma icyuye igihe y’Aba-Conservateurs, kugeza ubu byari bisobanuye ko abimukira barenga ibihumbi 100 ari bo bari ku rutonde rw’abarebwa na yo.
Nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Starmer, ahagarikiye iyi gahunda, Guverinoma y’u Bwongereza yateguje ko iteganya gusubiza abimukira basabye ubuhungiro, kugira ngo ababwemerewe n’abatabwemerewe bamenyekane.
Ikinyamakuru The Times cyatangaje ko Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, Yvette Cooper, ateganya kuvugurura gahunda ya Guverinoma, ku buryo abimukira binjiye mu gihugu cyabo mu mezi 18 ashize ari bo bazahabwa ubuhungiro.
Bisobanuye ko iki gisubizo kizahabwa abimukira barenga ibihumbi 70 binjiye mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto muri aya mezi.
Minisitiri Cooper ngo ateganya gusubiza mbere na mbere abimukira bari bafite ibyago byinshi byo kudahabwa ubuhungiro hashingiwe kuri gahunda ya Guverinoma icyuye igihe, cyane cyane abaturutse mu bihugu bitekanye nka Albania, Vietnam n’u Buhinde.
Guverinoma y’u Bwongereza yiteze ko iyi mpinduka izagabanya amafaranga ashorwa ku bimukira benshi basanzwe bacumbikirwa mu mahoteli, aho byibuze abarenga 35 000 bishyurirwa miliyari 5 z’amapawundi ku mwaka.