wex24news

yamuritse imyambaro izakoresha mu mwaka w’imikino

Ikipe ya Rayon Sports yamuritse imyambaro itatu izakoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025.

Umwambaro wa gatatu

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere ku cyicaro cy’umuterankunga wayo mu Nzove, hamuritswe imyambaro iyi kipe izakoresha mu marushanwa atandukanye muri uyu mwaka w’imikino 2024-2025.

Umwambaro wa mbere Rayon Sports izambara uzaba urimo amabara y’ubururu bwiganje nk’ibisanzwe, umwambaro wa kabiri ukazaba urimo ibara ry’umweru ndetse n’amahembe y’inka z’inyambo zizwi mu karere ka Nyanza aho Rayon Sports ikomoka.

Umwambaro izajya yambara mu rugo

Umwambaro wa gatatu Rayon Sports izambara usa n’ibara risa na pink, ukaba ari umwambaro ufite atandukanye n’amabara ari mu birango bya Rayon Sports, ukaba wakenerwa cyane igihe cyane igihe bahuye n’ikipe bahuje amabara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *