wex24news

yasobanuye icyatumye bahitamo gukina na Azam FC

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko bahisemo gukina na Azam FC yo muri Tanzania kuri ‘Rayon Day’ kubera ko ari ikipe ikomeye mu Karere.

Image

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku bikorwa bizaranga “Rayon Week” izasozwa n’Umunsi w’Igikundiro uzaba tariki ya 3 Kanama 2024 muri Sitade Amahoro.

Jean Fidèle abajijwe icyo bagendeyeho bahitamo gukina Azam FC yo muri Tanzania izahura na mukeba APR FC mu ijonjora rya mbere muri CAF Champions League yavuze ko bayihisemo kubera ari ikipe ikomeye mu Karere.

Yagize ati: “Ihame rya mbere naheraho, nk’uko nabivuzeho, dushaka ikipe yo hanze. Twatekereje Raja Casablanca batubwira ko bari mu biruhuko. Twatekereje Mamelodi Sundowns batubwira bafite gahunda, bagiye i Burayi muri ‘pre-season’.

Simba SC na Yanga SC batubwiye ko bari mu bindi bikorwa, dutekereza Azam SC. Twayitekereje nk’ikipe yaza ikadufasha, ntitwayitekereje kuko izakina na APR. Twayitekereje nk’ikipe ikomeye mu Karere, atari uko igiye gukina n’ikipe yo mu Rwanda.”

Image

Mbere y’umukino wa Rayon Sports na Azam FC yo muri Tanzania, hazaba umukino uhazahuza Rayon Sports y’Abagore n’ikipe yatwaye Shampiyona ya Uganda, Kawempe Muslim FC Women. 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *