wex24news

Abasirikare ba Afurika y’Epfo birukanwe muri RDC kubera ubusambanyi n’ihohotera bagizwe abere

Abasirikare icyenda bo muri Afurika y’Epfo birukanywe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu Kwakira umwaka ushize bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya no guhohotera (SEA) bahanaguweho icyaha ariko bahamwa n’icyaha cyo kurenga ku mabwiriza yagengaga ibirindiro (BSOs).

Abasirikare ba Afurika y'Epfo birukanwe muri RDC kubera ubusambanyi n'ihohotera bagizwe abere

Ibi ni ibyavuye mu cyo ubuyobozi bushinzwe itumanaho (DCC) mu Gisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) bwavuze ko ari ibyavuye mu “iperereza ryakozwe n’abashinzwe iperereza ku rwego rw’igihugu (NIOs)” ku byaha baregwa.

Urubuga defenceWeb rwabwiwe ko nta n’umwe muri aba basirikare icyenda “ushobora guhuzwa n’imyitwarire y’ubusambanyi n’ihohotera ” n’iperereza ryakozwe muri Afurika y’Epfo.

 Abasirikare bashinzwe disipuline b’ubutumwa baherekejwe n’abakozi bashinzwe imyitwarire na disipulini “basuye aho basuzuma raporo”.

Iperereza ryakozwe muri Afurika y’Epfo ryakurikiranye ibyo ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri DRC (MONUSCO) bwavuze ko ari “igikorwa cyihuse kandi gikomeye” nyuma ya “raporo z’imyitwarire idakwiye y’abashinzwe kubungabunga amahoro”. Ingamba zambere zirimo guhagarikwa ku mirimo, gufungwa no gufungirwa ku cyicaro. “Iperereza ryuzuye” ryagombaga gukorwa.

DCC yavuze ko bahamwe n’icyaha bahanishwa ihazabu kuva ku ma Rand 2000 kugeza ku 4000 ndetse no gufungirwa mu kigo hagati y’iminsi 90 kugeza 240. Ku kijyanye no gufunga iki gihano gisubitse imyaka ibiri mu gihe batahamwa n’icyaha nk’icyo cyakozwe muri iyi myaka ibiri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *