wex24news

bagiye kwitabira igitaramo cyiswe ‘I Gati Way Intsinzi Party’

Mike Kayihura na Kivumbi bari kumwe n’aba DJs batandukanye, bagiye gutaramira ahitwa ‘Falcon Muhazi’ aho benshi bakunze kwita i Gati, mu gitaramo cyiswe ‘I Gati Way Intsinzi Party’.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 27 Nyakanga 2024, kiri mu ruhererekane rw’ibitaramo bitegurwa na ‘Blackout Inc.’ bikazenguruka mu duce dutandukanye twiganjemo utw’ubukerarugendo.

Ibi birori bikorwa mu buryo budasanzwe kuko usanga akenshi bijyanwa ahantu nyaburanga hanyuma ababyitabiriye bakitwaza ibyo kunywa no kurya mu gihe abatabashije kubyitwaza nabo baba bateguriwe ibyo kuhagurira.

Ubuyobozi bwa ‘Blackout Inc.’ itegura ibi bitaramo, batagaje ko igitaramo kigiye kubera Falcon Muhazi ari icya gatandatu, bakaba bagerageza kubitegurira ahantu nyaburanga ariko hari hafi ya Kigali ku buryo ababyitabira babasha gutaha kare.

Kwinjira muri ibi birori bizaba ari ibihumbi 10Frw, harimo n’igiciro cy’urugendo mu gihe uwitwaye na we bizamusaba kwishyura ikiguzi nk’icyo.

Ku rundi ruhande, bitewe n’uko ibi birori byahujwe n’intsinzi ya Perezida Kagame, uzajya agura imipira ikorwa na ‘Blackout Inc.’ yashyizwe ku bihumbi 40Frw, azajya ahita ahabwa itike y’ubuntu.

Ibi birori bizayoborwa na Zuba Mutesi. Bizanataramamo abandi banyamuziki nka DJ June, DJ Higa& Rusam, DJ Joe The Drummer, The Target Band n’abandi benshi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *