wex24news

 Gare ya Nyabugogo izatangira kwagurwa  mu 2025

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko imirimo yo kwagura Gare ya Nyabugogo ikajyanishwa n’igihe, izatangira hagati mu mwaka wa 2025.

Featured image for Nyabugogo Transportation Hub

Ubutumwa Umujyi wa Kigali wanyujije kuri X buragira buti “Imyiteguro yo gutangira igikorwa cyo kwagura Gare ya Nyabugogo, hakubakwa ijyanye n’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali igeze kure. Ubuyobozi bw’Umujyi bwagiranye ibiganiro n’abakorera ubucuruzi muri iyi Gare, abayobozi ba kompanyi zitwara abantu n’ibintu, n’abandi bafatanyabikorwa muri uyu mushinga”.

Umujyi wa Kigali wavuze ko waganiriye n’izo ngeri zitandukanye ubereka ibiteganyijwe babyunguranaho ibitekerezo.

Biteganyijwe ko imirimo yo kwagura iyi Gare ya Nyabugogo izatangira hagati mu mwaka utaha wa 2025 ikazarangira mu 2027.

Iyi gare niyagurwa bizihutisha ingendo kandi biteganyijwe ko hazashyirwa serivisi nyinshi z’ibanze zirimo n’izitahaboneka uyu munsi mu gihe izaba imaze kwagurwa.

Ahagana mu 1998 nibwo Gare ya Nyabugogo yafunguwe, itangira kuba ihuriro ry’imodoka zose ziva cyangwa zijya muri Kigali ndetse hajyenda hiyongeraho n’iziva cyangwa zijya mu mahanga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *