wex24news

Hamas yiyunze na Fatah ya nyakwigendera Yasser Arafat

Mu gihe umutwe wa Hamas ukomeje intambara na Leta ya Israel, hasinywe amasezerano y’ubwiyunge agamije gushyiraho uburyo bwo gutegeka Palestine mu gihe iyi ntambara yaba ihosheje.

Ni amasezerano yasinywe hagati y’uyu mutwe n’ishyaka rya Fatah ryahoze ari umutwe ugamije kubohora Palestine wayoborwaga na nyakwigendera Yasser Arafat, ndetse n’andi mashyaka ya politike 12 yo muri iki gihugu.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Beijing mu Bushinwa nk’uko byatangwajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, azashingirwaho mu gushyiraho ubutegetsi buhuriweho n’izo mpande zose mu gihe intamabara yo muri Gaza yaba ihosheje.

Byitezwe ko aya masezerano azagira ijambo rinini ku buzima bw’igihugu cya Palestine ndetse n’intambara z’igihe kirekire iki gihugu gihoramo na Israel.

Byitezwe kandi ko aya masezerano azaba umusingi ushingirwaho mu gutegura amatora muri Palestine, gushyiraho inteko rusange ihuriwemo n’iyi mitwe yose ndetse n’uburyo bwo gukomeza kwihagararaho mu ntambara iki gihugu kirwanamo na Israel.

Umutwe wa Hamas n’ishyaka rya Fatah bari bamaze igihe kirenga imyaka 18 bahanganye, nyuma y’uko Hamas itangiriye kugenzura Gaza muri 2006. Byitezwe ko aya masezerano azahindura byinshi mu mibanire y’Abanya-Palestine n’intambara zidashira bahora bahanganyemo na Israel.

Ubusanzwe ishyaka rya Fatah rifite ijambo rinini mu mitegekere ya Palestine, rikaba ryaranagaragaje kenshi ko rishyigikiye ibiganiro by’amahoro hagati y’iki gihugu na Israel, bimwe mu byagiye bituma ritumvikana na Hamas, ubusanzwe itemera na gato uburyo bw’ibiganiro.

Ibiganiro byageze kuri aya masezerano hagati y’iyi mitwe ya politiki byagizwemo uruhare n’u Bushinwa.

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping kandi yasabye ko habaho inama hagati ya Palestine na Israel mu rwego rwo guhagarika intambara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *