Umunyamideli Bella Hadid na Adidas bakomeje inkundura nyuma y’aho iyi sosiyete itewe imijugujugu kubera amakosa yabayeho mu kwamamaza inkweto zayo nshya, igikorwa yifashishijemo Bella Hadid.
Byari mu bikorwa byo kwamamaza inkweto za ‘SL 72 sneakers’ zakozwe biturutse ku Mikino Olempike yo mu 1972 yaguyemo abanya-Isarel 11 bari bitabiriye ndetse n’umupolisi umwe wo mu Budage.
Ni inkweto zakozwe mu rwego rwo kwibuka iyi mikino yabereye mu Mujyi wa Munich mu myaka 52 ishize.
Nyuma yo kugaragaza Bella Hadid mu bari kwamamaza izi nkweto, uruganda rwa Adidas rwatewe imijugujugu, benshi bagaragaza ko bitari bikwiriye kwifashisha uyu munyamideli usanzwe afite inkomoko muri Palestine ndetse wanagaragaye yamagana ubwicanyi buri gukorerwa abanya-Palestine mu ntambara iri kubahuza na Israel.