wex24news

Police FC irateganya kwitegurira imikino mpuzamahanga

Police FC iri kwitegura gukina irushanwa mpuzamahanga rya CAF Confederation Cup iri kwifuza gukomeza imyiteguro yayo ikina imikino ya gicuti mu Rwanda ariko ikanyuzamo ikajya no muri Uganda.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Police FC, CIP Umutoni Claudette, nyuma y’umukino iyi kipe yahuriyemo na Muhazi United yo mu Ntara y’Iburasirazuba ikayitsinda ibitego 3-0.

CIP Umutoni Claudette yavuze ko inzira zo kugira ngo iyi kipe ijye kongera kwitegura nyuma yo kumara icyumweru i Rubavu, bikomeje cyane ko hakiri ibyo gukosora.

Yagize ati “Ntabwo biremezwa neza kuko hari ibihe twagiriye i Rubavu, iminsi itari munsi y’icyumweru. Uganda turabiteganya ariko ntiturabyemeza, nibikunda tuzabivuga. Nta yindi mikino duteganya usibye iyo mu Bugande keretse tubaye tugifite umwanya.”

Yongeyeho kandi ko abakinnyi b’iyi kipe haba abashya n’abasanzwemo bari kumenyera, ariko Ani Elijah we akaba azakomezanya imyitozo n’abandi nyuma yo kongera kugera mu Rwanda avuye hanze gushaka indi kipe.

Yagarutse kuri rutahizamu Joackiam Ojera uzagera muri iyi kipe acyererewe bizatuma adafatanya na yo mu mukino ifitanye na CS Constantine yo muri Algerie.

Police FC yiganjemo abakinnyi bashya barimo abanyamahanga iri kwitegura imikino ikomeye mpuzamahanga ndetse n’Igikombe cya Super Cup izahuriramo na APR FC.

Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino, Police FC iri mu makipe yatangiye imyitozo kare ndetse mu bandi bakinnyi bakomeye yaguze harimo Umunya-Nigeria David Chimezie, Mandela Achraf n’abandi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *