wex24news

Umukobwa yasanzwe mu kabari yapfuye

Umukobwa witwa Niyonsenga Diane w’imyaka 27 ukomoka mu karere ka Huye, yasanzwe mu kabari yakoragamo mu karere ka Rusizi yapfuye.

Byabereye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe Umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi ku wa 24 Nyakanga 2024.

Saa munani z’ijoro nibwo abaturanyi ba nyakwigendera bumvise atakira mu nzu batabaza irondo ry’umwuga rihageze risanga yamaze gushiramo umwuka.

Nyakwigendera yari yafunze mu masaha yagenwe yo gufunga utubari, aragenda aza kugaruka saa saba z’ijoro ari kumwe n’umusore w’imyaka 26 ari na we bikekwa ko yishe uyu mukobwa amunize.

Nyakwigendera yakoraga mu kabari k’urwagwa n’ibindi binyobwa, acururiza undi muntu. Muri ako kabari harimo icyumba yararagamo.

Abaturanyi bumvise atakira muri icyo cyumba ariko bumva atatse rimwe gusa ahita aceceka bahita bahamagara nyiri akabari, ahamagaye yitabwa n’umusore bari bahoranye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Iyakaremye Jean Pierre yatagaje ko saa munani z’ijoro aribwo yahamagawe n’ubuyobozi bw’irondo ry’umwuga rimumenyesha ko ritaye muri yombi umusore ukekwaho kwica uyu mukobwa.

Umusore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *