wex24news

umuyobozi uvugwaho kujya kuganira na M23 muri Uganda  yahagariswe

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yahagaritse umuhuzabikorwa wa gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi, Bahala Okw’Ibale Lusheke Jean Bosco, uvugwaho kujya muri Uganda mu mishyikirano n’abahagarariye umutwe witwaje intwaro wa M23.

Félix Tshisekedi, à Addis-Abeba le 6 février 2021, lors de sa prise de fonction en tant que président en exercice de l’Union africaine. © DR / Présidence congolaise

Iki cyemezo cyatangajwe n’Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Tina Salama, kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, ariko ntiyasobanuye impamvu yatumye Bahala akurwa muri iyi nshingano.

Salama yagize ati “Bahala Okw’Ibale Lusheke Jean-Bosco wari umuyobozi wa gahunda yo kurambika intwaro no gusubiza mu buzima usanzwe abari abarwanyi yakuwe mu nshingano.”

Prof. Bahala, Mutuale Malangu Joseph David na Okankwa Bukasa Anselme usanzwe ari umuhuzabikorwa wungirije w’iyi gahunda izwi nka P-DDRC-S, bahawe uruhushya na Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Mudiamvita, tariki ya 18 Nyakanga kugira ngo bajye mu butumwa bw’akazi bw’iminsi itanu muri Uganda.

Umuyobozi mu biro bya Perezida wa Uganda, yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ko icyajyanye Bahala na bagenzi be muri Uganda ari ukugira ngo bahure n’intumwa za M23 zirimo Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, baganire ku buryo amahoro yagaruka muri RDC.

Nyuma y’aho Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, atangaje ko nta ntumwa zoherejwe i Kampala kuganira na M23, Bahala yavuze ko icyabajyanye muri Uganda ari ukuganira na Leta y’iki gihugu ku buryo abana bashimuswe n’umutwe witwaje intwaro wa LRA bacyurwa.

Nyuma y’aho Muyaya ahakanye iyi mishyikirano, abanyamakuru b’Abanye-Congo bamwokeje igitutu bakoresheje urubuga nkoranyambaga X. Bagaragazaga ko nubwo yabihakanye, hari ibimenyetso bifatika byerekana ko iyi mishyikirano iri kuba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *