wex24news

uruganda rutunganya amata y’ifu rwafunguwe mu rwanda

I Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024 hafunguwe uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 650,000 zigakorwamo amata y’ifu.

Rwubatswe mu cyanya cyahariwe inganda cya Nyagatare giherereye mu Mudugudu wa Nkonji, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare.

Amata ruzakora ari mu bwoko bubiri, gukura amata y’ifu mu mata nta kindi kintu cyongewemo ndetse n’amata y’ifu akuwe mu rukoko rw’amata, amavuta yo kurya n’amavuta y’inka.

Ni uruganda rwuzuye rutwaye amadolari y’Amerika miliyoni 45, rukaba rwaratangiye kubakwa mu mwaka wa 2021.

Aborozi bakaba bavuga ko kuba babonye isoko rigari ry’amata ndetse n’igiciro cy’amata kikaba cyariyongereye biteguye kongera umukamo binyuze mu gushaka inka zitanga umukamo mwinshi ndetse no kuzishakira ubwatsi.

Ubu muri iki gihe cy’impeshyi mu Karere ka Nyagatare haraboneka litiro 60,000 z’amata ku munsi naho mu gihe cy’imvura hakaboneka litiro zisaga 120,000 ku munsi.

Uru ruganda rukaba ruzakira amata yo mu Turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba n’utundi tugaragaramo ubworozi mu Gihugu cyose.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *