wex24news

yashimiye Licky Lick wamufashije kugarura umurongo we wa Youtube

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi cyane nka Yago Pon dat yashimiye abamufashije kugarura umurongo we wa Youtube wari umaze igihe waribwe barimo na Licky Lick.

 Innocent Nyarwaya, Yago is a Rwandan singer, TV/Radio presenter and YouTuber who specialises in afro-pop, afro-fusion, trap-soul, and dancehall. Courtesy

Mu cyumweru gishize ni bwo Yago yamenyesheje abakunzi be inkuru y’uko umurongo we wa Yago Tv Show wagarutse abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, anabateguza ko mu bihe bya vuba azabaha andi makuru.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Yago yanashimiye abamufashije kuyigarura anabamenyesha abakunzi be.

Aho yagize ati: “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire Mbabazi Isaac uzwi nka Licky Lick imbaraga, umurava wakoresheje mu gutuma Google yemera ko Channel ari iyacu, warakoze cyane, RIB + Licky Lick: Imana Ibahe Umugisha.”

Mu kiganiro umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B.Thierry aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko iyo shene yagarujwe nyuma y’iperereza ryatangiye bamaze kwakira ikirego cya Yago cyatanzwe ku wa 1 Nyakanga 2024.

Dr Murangira avuga ko inama RIB igira abakoresha YouTube ari ukujya bagira igihe cyo guhindura imibare y’ibanga mu rwego rwo kwirinda ko yazibwa.

Ati: “Imibare y’ibanga nibe iy’ibanga nyine, ntabwo ikwiriye kuba izwi n’umuntu urenze umwe kuko ni bwo buryo bwiza kandi butanga umutekano.”

Licky Lick uri mu bashimiwe na Yago yamenyekanye cyane mu gutunganya imiziki itandukanye y’abahanzi, zimwe mu ndirimbo yakoze harimo my karabo ya Kamich, Ni ho ruzingiye ya  Kamich uretse  kuzitunganya Licky Lick  afite indirimbo ze bwite zirimo Murikira n’izindi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *