wex24news

abari mu myigaragambyo baramutse bayikoze mu mahoro yakwifatanya nabo

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko abari kwigaragambya muri icyo gihugu bamagana ruswa no kunyereza umutungo wa Leta, baramutse babikoze mu mahoro bagakorana na polisi yakwifatanya na bo ariko ko kugeza ubu abayirimo bagamije ikibi bakaba bazanatamazwa n’inkiko.

Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa yanyujije kuri X kuri uyu wa 25 Nyakanga 2024, ndetse anateguza abamukurikira ko bazatungurwa n’ibizatangazwa n’inkiko kuri bamwe mu bigaragambya.

Ati ‘‘Iyo biba gukunda igihugu, kurwanya ruswa, imyigaragamyo iteguwe mu mahoro ku bufatanye na polisi, nari kuba uwa mbere mu kwifatanya. Abateguye iriya myigaragambyo bashakaga gukora ibintu bibi, ibimenyetso by’inkiko bizatungura benshi, menshi mu makuru ndayafite.’’

Perezida Museveni atangaje ibi, mu gihe Abanya-Uganda biganjemo urubyiruko mu gitondo cyo ku wa 23 Nyakanga 2024 batangiye imyigaragambyo mu bice bitandukanye by’Umurwa Mukuru, Kampala.

Icy’ingenzi cyabahagurukije ni ukwamagana ruswa no kunyereza umutungo wa Leta, ibyaha bashinja abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu. Ni ibirego bishingiye kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, wagaragaje ko byibuze buri mwaka Uganda ihomba miliyari 10 z’Amashilingi, anyerezwa n’abayobozi.

Abigaragambya basaba Leta gukemura iki kibazo, harwanywa ubushomeri bwiganje mu rubyiruko, imibereho ihenze no kubura kwa bimwe mu by’ingenzi ku buzima.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *