wex24news

Corneille Nangaa yafatiwe ibihano na amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Corneille Nangaa uyobora ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bertrand Bisimwa umwungirije akaba na Perezida wa M23, ishinjwa kurenga ku nshingano y’ubuhuza.

Undi wafatiwe ibihano ni Colonel Charles Sematama, komanda wungirije w’umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibiro bya Amerika bishinzwe umutungo byasobanuye ko uyu mutwe ukorana na AFC.

Ibi biro bisobanura ko AFC n’imitwe iyishamikiyeho irimo M23 na Twirwaneho byahungabanyije umutekano w’uburasirazuba bwa RDC, bibangamira ikiremwamuntu, bitera ubuhunzi bw’abaturage bagera kuri miliyoni 1,5.

Brian Nelson uyobora ishami rishinzwe ubutasi ku ifaranga no kurwanya iterabwoba, yagize ati “Twamaganye AFC n’abayishamikiyeho barimo M23 ku bwo kwenyegeza aya makimbirane atera impfu, no kongerera umurego ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC.”

Ibi biro byasobanuye ko imitungo Nangaa, Bisimwa na Col Sematama baba bafite muri Amerika mu buryo butaziguye cyangwa buziguye, igomba gufatirwa.

Nangaa yatangaje ko yababajwe no kubona igihugu cy’umuhuza cyiyemeje gutanga umusanzu mu gukemura amakimbirane yo muri RDC, cyirengagiza inshingano cyafashe yo guharanira amahoro n’umutekano.

Yagize ati “Igihugu gifite demokarasi ikomeye, gifite sitati y’ubuhuza twubaha mu kibazo kiri hagati ya AFC na Leta ya Kinshasa binyuze mu gahenge kakurikiranye inshuro ebyiri, ntigishobora kugendera ku muhamagaro mpuzamahanga gifite nk’intumwa y’amahoro n’umutekano ku Isi, cyane cyane cyifashishije umwanya uhoraho mu kanama k’umutekano ka Loni.”

Ibihano Amerika ifatiye Nangaa na Bisimwa bikurikiye ibyo yafatiye Umuvugizi wa AFC/M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, mu Ukuboza 2023. Col Michel Rukunda alias Makanika wa Twirwaneho na we yafatiwe ibihano icyo gihe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *