wex24news

Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino uzayihuza na Azam FC

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutegura ibirori by’Umunsi w’Igikundiro, yashyize hanze ibiciro byo kwinjira birimo itike yo mu myanya y’icyubahiro igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.

Image

Ku wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2024, ni bwo hazaba umunsi ngarukamwaka wa “Rayon Day”, wo kugaragariza abafana uko umwaka utaha uteguwe. Uyu munsi urangwa n’ibirori birimo kwerekana abakinnyi, abatoza, abaterankunga, kumurika imyambaro mishya ndetse no gukina umukino wa gishuti.

Ku wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024 ni bwo Rayon Sports yemeje ko izakina umukino wa gishuti na Azam FC yo muri Tanzania.

Muri ibi birori bizabera muri Stade Amahoro, amatike yo kuri uwo munsi yagurishijwe mu byiciro bibiri. Umufana uzagura itike mbere y’umunsi w’ibirori azishyura ibihumbi amafaranga y’u Rwanda 3 mu myanya isanzwe, VIP ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 30 Frw muri VIP n’ibihumbi 100 Frw muri Sky Box.

Uzahitamo kugura itike ku munsi w’ibirori azatanga ibihumbi 5 Frw ahasanzwe, ibihumbi 15 Frw muri VIP ahatwikiriye ndetse n’ibihumbi 50 Frw muri VVIP ni ibihumbi 100 muri Sky Box, mu myanya y’ibihumbi 100 Frw, ibiciro bizakomeza kuba bimwe.

Image

Mbere y’ibirori by’Umunsi w’Igikundiro, Rayon Sports ifite undi mukino wa gishuti ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama na Musanze FC saa cyenda, kuri Stade Ubworoherane.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *