wex24news

Muhire Kevin yongereye amasezerano muri Rayon Sports

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Rayon Sports Muhire Kevin yarangije kumvikana n’iyi kipe ko azagumana na yo ni nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’indi myaka ibiri akinira “Murera”, nk’uko abafana bayo bayita.

Image

Uyu usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports, hari hashize iminsi hari gahunda yashyizweho n’abafana b’iyi kipe yo gukusanya agera kuri Miliyoni 40 ngo “umwana w’ikipe” yemere kongera amasezerano, aho nyuma y’igihe byaje kurangira bikunze ko abasinyira imyaka ibiri.

Muhire Kevin watowe nk’umukinnyi w’umwaka ushize wa shampiyona muri iyi kipe, asanze abandi bakinnyi bakina hagati Rayon Sports yaguze nka Richard Ndayishimiye, Rukundo AbdulRahman na Haruna Niyonzima.

Ntabwo biremezwa niba ari we uzagumana igitambaro cya kapiteni wa Rayon Sports, gusa Fitina Omborenga ni we wari ucyambaye ubwo iyi kipe yatsindaga Amagaju ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti baheruka gukinira i Huye nubwo amakuru avuga ko gishobora no guhabwa Haruna Niyonzima.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *