wex24news

Mukandanga na Manizabayo baratwara ibendera ry’u Rwanda hatangizwa Imikino Olempike

Mukandanga Clémentine usiganwa ku maguru, na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ ukina umukino w’amagare, ni bo bazatwara ibendera ry’u Rwanda mu birori byo gufungura ku mugaragaro Imikino Olempike i Paris, ku wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2024.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bizitabira Imikino ya Paris aho ruzahagararirwa n’abakinnyi umunani mu mukino w’amagare, koga, gusiganwa ku maguru no kurwanisha inkota.

Komite Olempike y’u Rwanda yatangaje ko ubwo hazaba haba ibirori byo gutangiza ku mugararo iyi mikino ku Mugezi wa Seine ku wa Gatanu, ibendera ry’Igihugu rizatwarwa na Mukandanga Clémentine na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’.

Mu Mikino Olempike ya 2024, u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi umunani bakina imikino ine itandukanye, bari kumwe n’abatoza babo bamaze ibyumweru bibiri mu mwiherero mu Bufaransa.

Mukandanga uzakina ‘Marathon’ y’ibilometero 42, ni umwe mu bakinnyi babiri basiganwa ku maguru bazitabira iyi Mikino. Undi ni Nimubona Yves uzasiganwa ibilometero 10.

Abakinnyi batatu bakina umukino w’amagare ni Manizabayo Eric ’Karadiyo’ uzasiganwa mu muhanda (Road Race), Ingabire Diane uzakina muri iki cyiciro mu bagore, akongeraho no gusiganwa n’igihe buri wese ku giti cye (Road Race & ITT) na Mwamikazi Jazilla uzasiganwa ku magare mu misozi (Mounatin Bike).

Abakina umukino wo koga ni Oscar Peyre Mitilla Cyusa uzarushanwa metero 100 mu koga bunyugunyugu na Umuhoza Uwase Lidwine uzakina metero 50 mu gukura umusomyo.

Uwihoreye Tufaha azarushanwa mu mukino wo kurwanisha inkota (Fencing) akoresha iya ’Epée’.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *