wex24news

Robots zizatangira kwifashishwa mu nganda z’imodoka mu 2025

Umunyemari w’Umunyamerika akaba na nyiri Sosiyete ya Tesla imaze kwigarurira imitima ya benshi mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi, Elon Musk, yavuze ko iyo Sosiyete izatangira gukora no gukoresha ‘robots’ zimeze nk’abantu (humanoid robots) guhera mu 2025.

Bene izi ‘robots’ zihabwa ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intellingence, AI) rihambaye, zigahabwa imitere nk’iy’abantu, zigashyirwaho ‘sensors’ na ‘cameras’ kugira ngo zibashe kwibuka amasura y’abantu, zigasubiza igihe zihawe amabwiriza hakoreshejwe ijwi, na zo ubwazo zikaba zavuga.

Ku ikubitiro Tesla izabanza gukoresha izo ‘robots’, itangire kuzigurisha mu 2026.

Musk yaherukaga kuvuga ko yiteze ko ‘robot’ yo muri ubwo bwoko yahawe izina rya ‘Optimus’ izaba yiteguye gukoreshwa mu nganda za Tesla mu mpera za 2024.

Ibigo birimo Honda yo mu Buyapani na Boston Dynamics yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, nabyo birakataje mu mushinga wo gukora bene izo ‘robots’.

‘Robots’ zo muri ubwo bwoko zitezweho kuzakora inshingano bigaragara ko zidatekanye, zikorwa kenshi, ndetse zishobora kurambirana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *