Mu Ishuri rya Polisi ry’Amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa y’abakozi b’Urwego rwunganira Uturere mu gucunga umutekano (DASSO) baherewemo amasomo azabafasha kuzuza inshingano arimo ubumenyi ku mbunda n’izindi ntwaro ndetse n’imyitozo yabafasha kwirwanaho.
Igikorwa cyo gusoza aya mahugurwa, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024 ku cyicaro cy’iri shuri rya Polisi giherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Uyu muhango wo gusoza amahugurwa y’icyiciro cya 7 cya DASSO, wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, ndetse ukaba wari urimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Felix Namuhoranye.
Aba bakozi ba DASSO 349, barimo abasore 241 n’abakobwa 108 bakomoka mu Turere 12, ari two; Burera, Gakenke, Gicumbi, Karongi, Kayonza, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke, Nyanza, Rubavu, Rusizi na Rwamagana.
Polisi y’u Rwanda, ivuga ko mu gihe cy’ibyumweru 12 bari bamaze muri aya mahugurwa, bahawe amasomo atandukanye arimo ubumenyi ku mbunda n’izindi ntwaro, imyitozo ngororamubiri n’ubwirinzi butifashisha intwaro.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yasabye abasoje aya mahugurwa kuzifashisha ubumenyi bahawe, barwanya bimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda.
Yagize ati “Mwayigiyemo byinshi bizabafasha guhashya imico mibi ikigaragara hirya no hino irimo; ubusinzi, ubujura, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu miryango, ibiyobyabwenge, imitangire mibi ya serivisi n’ibindi bihungabanya umutekano w’abaturage.”
Umuyobozi w’iri shuri rya Polisi ry’amahugurwa, CP Robert Niyonshuti yasabye aba basoje aya mahugurwa kuzabyaza umusaruro ubumenyi bahawe mu kurushaho kwimakaza indangagaciro zo gukunda Igihugu no kukirinda.