wex24news

uvugwaho gushyikirana na M23 afungiwe i Kinshasa

Prof. Bahala Okw’Ibale Lusheke Jean-Bosco wahoze ayoboye gahunda ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi, P-DDRCS, afungiwe i Kinshasa nyuma yo kuvugwaho gushyikirana n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Padiri Jean Bosco Bahala Lusheke yakuwe ku mirimo ye nyuma y'uko hari amakuru -leta yahakanye - ko yari ahagarariye leta mu biganiro na M23

Tariki ya 18 Nyakanga 2024, Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Mudiamvita yahaye Prof Bahala, Okankwa Bukasa Anselme na Mutuale Malangu Joseph David uruhushya rwo kujya muri Uganda mu butumwa bw’iminsi itanu.

Umuyobozi mu biro bya Perezida wa Uganda, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP by’Abafaransa ko i Kampala hari intumwa za M23 zahuye n’iza Leta ya RDC, ziganira ku buryo amahoro yagaruka mu burasirazuba bwa RDC.

Iti “Itsinda ryo ku rwego rwo hejuru rihagarariye guverinoma ya RDC n’irya M23/AFC bari i Kampala mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC.”

Ibinyamakuru byo muri RDC byatangaje ko Prof Bahala n’intsinda yari ayoboye baraye basubiye i Kinshasa ku munsi yahagarikiwe ku buyobozi bwa P-DDRCS, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya N’Djili i Kinshasa, ahita atabwa muri yombi n’abashinzwe iperereza. Okankwa wari umwungirije na we yatawe muri yombi.

Umuryango wa Prof Bahala ugaragaza ko aho afungiwe ashobora kuba yarambuwe ibikoresho by’itumanaho kuko kuva ku wa Kabiri, tariki ya 23 Nyakanga, utarongera kuvugana na we.

Umuyobozi mu biro bya Perezida wa Uganda yavuze ko ibi biganiro byagombaga kwitabirwa na Museveni ndetse na Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, kandi ngo byari gukomeza kugirwa ibanga kugeza birangiye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *