wex24news

uwari Visi-Perezida wa APR FC yagizwe umuyobozi wa Simba SC

kipe ya Simba SC yo muri Tanzania yatangaje ko Uwayezu François Régis ari we ugiye kuyibera umuyobozi mushya, CEO, asimbuye kuri uyu mwanya Imani Kajua weguye ku mirimo ye.

Mu itangazo bashyize hanze, Simba yavuze ko Uwayezu François Régis wari usanzwe ari Vice-Chairman w’ikipe ya APR FC bamutoranyije kubera ubunararibonye afite mu mupira w’amaguru ndetse n’ubuhanga asanganywe muri rusange.

Uwayezu ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’imari n’ubutegetsi, yabaye Umunyamabanga wa FERWAFA kuva muri Gicurasi 2018 kugeza muri Nzeri 2021. Akazi k’Ubunyamabanga Bukuru yagafatanyaga no kuba Umuvugizi w’iri Shyirahamwe.

Akaba yari Vice- Chairman wa APR FC kuva mu mwaka wa 2023 aho tariki ya 1 Kanama 2024 ari bwo atangira akazi gashya mu ikipe ya Wekundu wa Msimbazi nkuko bayita muri Tanzania.

Mbere yo kugera muri FERWAFA, yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu kigo cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y’Umutekano ikibaho.

Iyi kipe yari imaze iminsi mu mwiherero wo kwitegura umwaka mushya wa shampiyona, izagaruka muri iki gihugu tariki ya 31 Nyakanga 2024 yitegura umukino wa gicuti ifitanye na APR FC kuri “Simba Day” uteganyijwe tariki ya 3 Kanama, ukazakinwa Uwayezu François Régis ari mu nshingano nshya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *