wex24news

yatangaje ko ashyigikiye kandidatire ya Kamala Harris

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 44 yatangaje ko we n’umugore we, Michelle Obama, bashyigikiye kandidatire ya Visi Perezida Kamala Harris ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Harris yabonye amahirwe yo guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu tariki ya 21 Nyakanga 2024 ubwo Perezida Joe Biden yari amaze gutangaza ko yikuye mu ihatana.

Biden yagize ati “Icyemezo cya mbere nafashe nk’umukandida w’ishyaka mu 2020 cyari uguhitamo Kamala Harris nka Visi Perezida. Ni icyemezo cyiza nafashe. Uyu munsi nshaka guha Kamala Harris ubufasha bwanjye bwose no kumushyigikira nk’umukandida w’uyu mwaka.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yasabye abo mu ishyaka rye ry’Aba-Démocrates gushyigikira Harris kugira ngo bazashobore gutsinda Trump mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo 2024. Ati “Ba-Démocrates, iki ni igihe cyo kwishyira hamwe, tugatsinda Trump.”

Obama yatangarije ku rubuga nkoranyambaga X ko we na Michelle mu ntangiriro z’iki cyumweru bahamagaye Harris, bamumenyesha ko yaba Perezida mwiza cyane wa Amerika, bamubwira ko bamushyigikiye.

Ati “Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Michelle nanjye twahamagaye inshuti yacu Kamala Harris. Twamubwiye ko azaba Perezida wa Amerika mwiza cyane kandi ko tumushyigikiye byuzuye. Muri ibi bihe by’ingenzi ku gihugu cyacu, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo atsinde mu Ugushyingo. Twizeye ko mutwiyungaho.”

Harris na we mu butumwa yatangarije kuri uru rubuga, yabwiye Obama na Michelle ko kumushyigikira kwe gufite igisobanuro gikomeye, yongeraho ati “Tujye ku murimo.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *