wex24news

C Spire yahagaritse kwamamaza mu Mikino Olempike 

Sosiyete y’ikoranabuhanga ya C Spire ikorera muri Mississippi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko igiye guhagarika kwamamaza mu Mikino Olempike iri kubera i Paris nyuma y’uko mu birori byo kuyifungura hakinwe umukino wigana “Isangira rya nyuma” Yezu yagiranye n’intumwa ze, ibintu bitakiriwe neza n’abakirisitu.

Ubwo ibirori byo gufungura Imikino Olempike byari bigeze hagati, itsinda rya Drag Queens ryiganye “L’Ultima Cena”, igihangano cya Leonardo da Vinci kigaragaza ugusangira kwa nyuma kwa Yesu n’intumwa ze.

Ibyo ntibyakiriwe neza n’abemera Imana n’umwana wayo Yesu Kristu dore ko “Drag Queens” igizwe n’abagabo bigize abagore ndetse n’abaryamana bahuje ibitsina.

Sosiyete y’ikoranabuhanga ya C Spire ni imwe mu zagaragaje ko zitishimiye ibyabaye ndetse ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko igiye guhagarika kwamamaza mu Mikino Olempike iri kubera i Paris kuva ku wa 26 Nyakanga 2024.

Ati “Twatunguwe no kwigana Ifunguro Ryera mu birori bitagiza Imikino Olempike ya Paris. C Spire igiye guhagarika kwamamaza muri iyi Mikino.”

Nyuma y’ibyabaye, benshi banenze abateguye Imikino Olempike i Paris, ndetse hari abagaragaje ko batazayikurikira nyuma yo kubona uburyo abakirisitu bibasiriwe.

Abayobozi batandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa, n’abanyamadini mu bihugu bitandukanye, na bo banenze uburyo abateguye iyi Mikino Olempike babyitwayemo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku Cyumweru, Umuvugizi w’Imikino Olempike ya Paris, Anne Descamps, yavuze ko ‘intego ntiyari yo ugusuzugura idini iryo ari ryo ryose, turebye ku musaruro w’itora twasangije, twizera ko intego yagezweho. Niba hari abo byababaje, tubiseguyeho cyane.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *