Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwahamije ko u Rwanda rwashyize imbaraga zikomeye mu guhashya indwara ya Hepatite B na C binyuze mu gusuzuma no guha ubuvuzi burambye abasanganywe ubwo burwayi.
Mu butumwa bwatanzwe hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Hepatite, RBC yagaragaje ko abasaga miliyoni 5 basuzumwe virusi ya Hepatite B mu myaka 10 ishize, mu gihe abasaga 8.000 bashyizwe ku buvuzi buhoraho nyuma yo kuyisanganwa.
Nanone kandi abantu basaga miliyoni 7 barimo abana n’abakuru bamaze guhabwa urukingo rwa virusi ya Hepatite B.
RBC ivuga kandi ko mu mwaka wa 2022-2023, abantu 500.000 basuzumwe Hepatite C hakabonekamo abasaga 2.000 banduye maze bagahita bashyirwa ku miti aho benshi bakize.
Dr Janvier Serumondo, Umuyobozi w’Ishami rya RBC rishinzwe kurwanya indwara zandurira mu Mibonano Mpuzabitsina no mu maraso, yavuze ko hamaze guterwa intambwe ifatika mu guhashya Hepatite C.
Imibare igaragaza ko ikigereranyo cy’abarwayi ba Hepatite C cyavuye kuri 4% kikagera kuri 0.48% guhera muri 2017 kugeza muri 2023, bikaba bigaragaza icyizere ndakuka ko u Rwanda ruzagera ku ntego yo kurandura iyi ndwara bitarenze mu mwaka wa 2030.
Dr. Serumondo yasabye Abanyarwanda kugira ubushake bwo kwisuzumisha ku bigo nderabuzima bibegereye kugira ngo bamenye uko bahagaze.
Yavuze kandi ko gusuzuma n’ubuvuzi byegerejwe abaturage ku bigo nderabuzima byose mu Rwanda aho Abanyarwanda banduye izo ndwara bavurirwa ku gihe kandi hafi yabo.
Ashimangira kandi ko abaganga banyuranye mu nzego zose bahuguriwe uburyo bwo gusuzuma no kuvura Hepatite B na C, kandi n’ubukangurambaga bwarongerewe.
Virusi ya Hepatite yandurira ahaninini mu guhuza amaraso kw’abantu babiri. Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko kwisuzumisha no kwivuza hakiri kare ari ingenzi cyane mu kubungabunga amagara y’uwanduye.
Ku wa 28 Nyankanga buri mwaka hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Hepatite.
Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryago w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko mu bantu batandatu haba hari umwe gusa uzi uko ahagaze mu birebana na Hepatite.
Uwo Muryango ugaragaza ko buri mwaka abantu miliyoni 1.3 bicwa na virusi zitandukanye za Hepatite ku Isi, ndetse buri mwaka haboneka abarwayi bashya basaga miliyoni 2,2.