wex24news

Inyeshyamba zigambye kwica abasirikare n’abacancuro ba Wagner

Umutwe witwaje intwaro wa CSP-PSD uvuga ko uharanira amahoro, umutekano n’iterambere muri Mali wigambye ko wishe abasirikare n’abacancuro benshi b’umutwe wa Wagner mu mirwano yamaze iminsi ibiri.

Uyu mutwe w’abo mu bwoko bwa Tuareg wemeza ko iyi mirwano yabereye mu gace ka Tinzaouaten hafi y’umupaka wa Mali na Algeria kuva tariki ya 25 kugeza ku ya 27 Nyakanga 2024 yakomerekeyemo n’abandi benshi bo ku ruhande bahanganye, bafatwa mpiri.

CSP yavuze kandi ko yafashe ibifaru, amakamyo atwara abasirikare ndetse n’izindi modoka z’imitamenwa z’igisirikare cya Mali na Wagner, yangiza kajugujugu yaje gukorera impanduka mu gace ka Kidal.

Umuvugizi wa CSP, Mohamed Elmaouloud Ramadane, yagize ati “Ingabo zacu zarimbuye umwanzi ku wa Gatandatu. Umubare munini w’ibikoresho n’intwaro byafashwe, ibindi birasenywa.”

Ntabwo CSP yatangaje umubare w’abo yishe, abo yakomerekeje n’abo yafashe mpiri, keretse gusa kwemeza ko ari benshi. Yemeje kandi ko abarwani bayo barindwi bishwe, abandi 12 barakomereka.

Umurusiya Semyon Pegov alias War Gonzo ukunze gutangaza amakuru y’intambara, yavuze ko abarwanyi ba Wagner byibura 20 ari bo bishwe. Ati “Abakozi ba Wagner bari kumwe n’abasirikare ba Leta mu modoka biciwe muri Mali. Bamwe bafashwe.”

Igisirikare cya Mali kizwi nka FAMa cyatangaje ko cyishe abarwanyi 20 ba CSP, na cyo cyicirwa abasirikare babiri, abandi 10 bacyo barakomereka.

Kuri kajugujugu CSP ivuga ko yangije, igakora impanduka, FAMa yasobanuye ko yahanutse tariki ya 25 Nyakanga ubwo yari mu butumwa bw’akazi, kandi mu bari bayirimo nta n’umwe wapfuye.

Aba-Tuareg batangiye guhangana na Leta ya Mali mu 2012. Intego nyamukuru bari bafite ni ukurwanirira ubwigenge bw’intara ya Azawad iri mu majyaruguru y’iki gihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *