wex24news

Lady Gaga yambitswe impeta y’urukundo

Umuhanzikazi Lady Gaga yagaragaje ko yambitswe impeta y’urukundo na Michael Polansky, bamaze igihe kinini bakundana.

Yabitangarije Minisitiri bw’Intebe w’u Bufaransa, Gabriel Attal, ubwo bahuriraga mu Mikino ya Olempike iri kubera muri iki gihugu guhera ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 26 Nyakanga 2024. Uyu muhanzikazi ari no mu baririmbye mu birori byo gutangiza iyi mikino.

Mu mashusho yakwirakwiye aturutse ku rukuta rwa TikTok rwa Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, agaragaza uyu muhanzi amubwira ati “Uyu ni fiancé wanjye.’’

Gaga na Polansky batangiye kugaragaza ko bakundana mu 2020 ndetse icyo gihe bagaragaye bari gusomana mu Mujyi wa Las Vegas, ubwo bizihizaga gutangira umwaka mushya. Nyuma y’ibyumweru bike bongeye kugaragara muri Miami muri Super Bowl 2020 bahuje urugwiro.

Mu Ukwakira umwaka ushize Gaga na Polansky batunguranye mu birori bya ‘After party’ bya ‘Saturday Night Live’ icyo gihe bongera guhamya ko bakundana urutari urumamo. Muri Werurwe uyu mwaka ubwo Lady Gaga yizihizaga imyaka 38 basohokanye ahitwa Giorgio Baldi i Santa Monica muri Califorania.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *