wex24news

Mugunga Yves yerekeje muri Gorilla Fc

Rutahizamu Mugunga Yves wakiniraga Kiyovu Sports yerekeje muri Gorilla FC, asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Image

Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024, ni bwo Gorilla Fc yemeje ko yasinyishije uyu rutahizamu ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Mugunga yari amaze umwaka muri Kiyovu Sports ariko ntabwo yarambyemo kuko baje gushwana ntibakomezanya kubera ibibazo byo kutishyurwa imishahara.

Mugunga w’imyaka 27 yatangiye gukina ruhago mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC azamukira mu Intare FC yakinaga icyiciro cya kabri, azamurwa mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu 2018 ayivamo muri kanama 2023 yerekeza muri kiyovu sports yamaze

Mugunga Yves yagiye muri Gorilla FC asanga abandi bakinnyi bashya barimo abarundi batatu, Franck Nduwimana, Karenzo Alexis na Kevin Uwimana, abanyezamu babiri Gad Muhawenayo wavuye muri Musanze FC na Nagisanayo Serge wavuye muri Gasogi United, yasinyishije kandi Ruhumuriza Manzi Patrick, Ntwali Evode wavuye muri Police FC na myugariro Musa Omar wakiniye Police FC.

Mu kwitegura umwaka w’imikino wa 2024/25 Gorilla kuri uyu wa mbere irerekeza mu Karere ka Rubavu mu mwiherero w’iminsi 6.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *