wex24news

PAM iracyashidikanya ku gufasha abahunze imirwano 

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa, PAM, rigaragaza ko rishidikanya ku gusubukura ibikorwa byaryo byo gufasha abahunze imirwano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byahoze, nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye agahenge.

Agahenge ka mbere kemejwe kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 19 Nyakanga 2024, kongerwaho ibyumweru bibiri nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga.

Ikigamijwe muri aka gahenge kareba ingabo ziri ku ruhande rwa Leta ya RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ni ukugira ngo abaturage ntibakomeze guhunga, abamaze guhunga bagezweho ubufasha burimo ibiribwa.

Claude Kalinga ushinzwe itumanaho muri PAM yagaragarije Radio Okapi ko nubwo hemejwe agahenge k’ukwezi, hakiri impungenge ku mutekano ku bice abaturage bahungiyemo.

Ati “Nyuma y’ihungabana ry’umutekano w’ibice ingabo za RDC ziri kurwaniramo na M23, PAM yahagaritse ibikorwa byayo byo gufasha abahunze. Abenshi bo mu twafashaga bongeye guhunga, bizitira kuba twasubukura ibikorwa byo kubaha ibiribwa.”

PAM isobanura ko nyuma yo guhagarika ibikorwa byayo mu bice bitandukanye byabereyemo imirwano, ubu iri kwibanda ku gufasha abana bari munsi y’imyaka itanu n’ababyeyi batwite ku bigo nderabuzima.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *